Yubuye nyuma y’iminsi ibiri M23 itangaje ko ingabo za leta ziteguye kubagabaho ibitero ku bufatanye na FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa RDC.
Umuvugizi wa M23, Major Willy Ngoma, yatangaje ko FARDC yagabye ibitero ku birindiro bya M23 bitandukanye.
Ati “Muri iki gitondo mu masaha ya saa kumi n’imwe n’igice, Ingabo za Leta, FARDC, zagabye ibitero ku birindiro byacu biri i Jomba imirwano kandi irimo kubera ahitwa Gasiza na Kayenzi’’.
Amakuru aturuka mu karere ka Musanze avuga ko abaturage barimo kumva urusaku rw’imbunda ziremereye inyuma y’Ikirunga cya Sabyinyo. Birakekwa ko umutwe wa M23 waba ushaka kongera gufata Ikigo cya Gisirikare cya Rumangabo.
Umuvugizi w’ingabo za leta, FARDC muri Kivu y’Amajyaruguru, Lieutenant Colonel Ndjike Guillaume Kaiko yabwiye IGIHE ko M23 ari yo yateye ibirindiro byabo ariko bari kuyisubiza inyuma.
Ati ’’Twazindukiye mu mirwano, M23 yagabye igitero ku birindiro byacu i Muhato ariko ubu tumaze kubyisubiza ibintu biragenda neza ku kibuga cy’imirwano kandi ubu twafashe umusozi wa Muhati, tunakomeje kubigizayo, umwanzi ni we wongeye kudutera nanone’’.
Intambara ikomeje nyuma y’isozwa ry’inama y’iminsi ibiri yabereye mu Mujyi wa Goma yahuzaga abayobozi b’Ingabo za Kenya, Burundi, Rwanda, Uganda, Tanzania, Sudani y’Epfo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yigaga ku ngamba zo kurwanya imitwe yitwaje intwaro muri RDC.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!