Ni imirwano yatangiye ku wa Kane mu masaha y’igicamunsi nyuma y’itangazo ryasohowe n’Ingabo za M23.
Ryavugaga ko abarwanyi ba FDLR bayobowe na Col. Ruhinda bashyizwe muri batayo ya 22 muri Burigade iyobowe na Col Mushengezi bakoherezwa mu kigo cya Rumangabo.
Ngo bashyizwe muri iyo batayo hamwe n’abandi b’indi mitwe irimo Nyatura - Abazungu, APCLS na Nyatura - Domi kandi ko biteguye kugaba ibitero kuri M23.
Umuvugizi w’Ishami rya Gisirikare ry’Umutwe wa M23, Major Willy Ngoma, yavuze ko nyuma y’uko bagaragaje ko Ingabo za leta zitwaje indi mitwe, bateguye ibitero byabateye uburakari.
Ati “Ingabo za FARDC zifatanyije n’imitwe ya FDLR, NDC, CMC, APCLS, NYATURA bagabye ibitero ku birindiro byacu mu misozi ya Rushari na Runyoni bigaragaza uburakari bagize nyuma y’uko muri iki gitondo twari twashyize hanze umugambi wabo wo kutugabaho ibitero’’.
Umuvugizi w’agace k’ibikorwa bya gisirikare ka Sokola ya 2, Lt Col. Guillaume Njike Kaiko, agendeye ku itangazo rya M23, yavuze ko ryerekana ko bari biteguye imirwano.
Ati “M23 yongeye na none kugaba ibitero ku birindiro byacu kandi ni nyuma y’isaha imwe bamaze gusohora itangazo ryacicikanaga ku mbuga nkoranyambaga bigaragaza ko biteguraga kubura imirwano. Kuri ubu Ingabo za FARDC zihagaze neza dutegereje uko biza kurangira.”
Iyi mirwano yongeye kubura nyuma y’agahenge kari kamaze iminsi mike cyane ko hari umwuka w’ibiganiro byo kurangiza ibibazo by’imitwe yitwaje intwaro ibarizwa mu Burasirazuba bwa RDC.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!