Iyi miryango yahawe ubuhungiro mu duce twa Miriki, Luofu, Kimaka, Kirumba na Kanyabayonga duherereye mu karere ka Lubero muri Kivu y’Amajyaruguru.
Radio Okapi ivuga ko amakuru atangwa n’abantu batuye muri ako gace, ngo iyo miryango ikeneye ubufasha bw’imiryango y’abagiraneza. Muri bo harimo abana 38 batandukanye n’ababyeyi babo ubwo imirwano yakazaga umurego mu byaro bari batuyemo mu mpera z’icyumweru gishize.
Aya makuru kandi avuga ko aba baturage basize ibintu byabo bahunga iyi mirwano.
Kugeza magingo aya, umutekano ntabwo uragaruka mu gace ka Iboko kuva ku Cyumweru. Abarwanyi ba FDLR barashaka kwigarurira aka gace kabamo abarwanyi bo mu mutwe wa Maï-Maï NDC n’abawushyigikiye.
Urubyiruko rwo muri Iboko ruhangayikishijwe n’uko umutwe wa FDLR utarandurwa burundu. Ibi bigatuma rujya mu yindi mitwe y’abarwanyi mu rwego rwo guhangana na FDLR.



















TANGA IGITEKEREZO