00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: Impinja ebyiri zatabawe zimaze iminsi ibiri zireremba mu Kivu

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 11 May 2023 saa 07:36
Yasuwe :

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo abana babiri b’impinja barokowe n’abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi nyuma y’iminsi ibiri bareremba hejuru y’amazi y’Ikiya cya Kivu.

Amakuru dukesha BBC avuga ko kugera mu Kivu kw’aba bana basanzwe mu gace ka Kalehe, bifite aho bihuriye n’imyuzure imaze iminsi ibaye muri iki gihugu yahitanye abasaga 400.

Umuyobozi wa Sosiyete Sivile muri Kalehe, Delphin Birimbi, yavuze ko kugeza ubu hari gushakwa uko aba bana bakomeza kwitabwaho kuko bakiri bato cyane.

Ati “Bakuwe mu mazi ari bazima. Barahari, turi kuvugana n’abantu bashobora kudufasha kubarera. Ariko nibura barahari, ni igitangaza…twese twaratangaye.”

Ababonye aba bana bavuga ko bamaze iminsi ibiri bareremba bari ku bisigazwa by’inzu zasenyutse.

Imvura iherutse kugwa muri Kalehe yahitanye abasaga 400

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages