00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: Impunzi z’ Abarundi zimaze kurenga 7000

Yanditswe na

Rabbi Malo Umucunguzi

Kuya 5 May 2015 saa 08:48
Yasuwe :

Ishami ry’ Umuryango w’ Abibumbye ryita ku mpunzi, HCR, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) rimaze kubarura impunzi z’ Abarundi zisaga ibihumbi birindwi, bifuza ubuhungiro mu gace ka Uvira na Fizi, muri Kivu y’ Amajyepfo.

Umuyobozi w’ iryo shami mu Burasirazuba bwa Congo, Olivier Fafa Atidja yemeje aya makuru kuri uyu wa mbere, ubwo umuyobozi w’ intumwa z’ Umuryango w’ Abibumbye ziri mu bikorwa byo kugarura amahoro muri RDC, Martin Kobler yasuraga agace ka Uvira.

Abarundi bari gusaba ubuhungiro muri RDC baravuga ko bavuye mu gihugu cyabo, bahunga ubugizi bwa nabi n’umutekano muke.

Umuyobozi muri HCR mu Burasirazuba bwa Congo, Olivier Fafa kandi yavuze ko icyihutirwa ari ukubarura izo mpunzi mbere yo koherezwa mu nkambi rusange bazerekwa n’ ubuyobozi bwa Leta, bakavanwa aho bakirirwa mu buryo bw’ agateganyo.

Yagize ati “Bahise (Abarundi) boherezwa hano ngo babanze bahabwe aho kuba bacumbitse, amazi, ubuvuzi n’ ibiribwa, hategerejwe ko boherezwa mu nkambi cyangwa ahantu Guverinoma ya Congo izaba iduhaye.”

Usibye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo habarirwa impunzi zirenga ibihumbi 7, mu Rwanda zimaze kurenga ibihumbi 25.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages