00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: Indege ya Monusco yagabweho ibitero n’abataramenyekana

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 5 May 2015 saa 05:32
Yasuwe :

Muri Kivu y’Amajyaruguru mu gace ka Beni, indege ya MONUSCO yarashweho n’abantu bataramenyekana nk’uko Martin Kobler uyoboye izo ngabo yabitangaje.

Radio Okapi itangaza ko ku wa mbere tariki ya 4 Gicurasi mu masaha ya saa tanu muri icyo gihugu, abantu bataramenyekana barashe amasasu kuri kajugujugu (hélicoptère) y’Ingabo za Loni zishinzwe kubungabunga amahoro, ariko ngo ntawahasize ubuzima uretse ko iyo ndege yangiritse byoroheje.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, Martin Kobler, Umubozi wa Monusco yikomye abakoze ibyo bitero ati “Iki gitero ku ngabo za Loni zibungabunga amahoro nticyemewe kandi nticyakwihanganirwa, ntabwo tuzacika intege zo kurinda abaturage. Abakora ibyo bitero bazashakishwa ku buryo buhambaye kandi nta mbabazi bazagirirwa.”

Iyo ndege yarashweho ubwo yari irimo gucunga umutekano (patrouille).

Tombola Felicie
[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages