Ntabwo hasobanuwe impamvu uwo musirikare yari atwaye moto ahantu indege zinyura zigiye guhagarara icyakora ashobora kuba ari umwe mu bakora kuri icyo kibuga.
Minisiteri y’Itumanaho no gutwara abantu n’ibintu muri Congo, yatangaje ko iyo mpanuka yabaye ahagana saa moya n’iminota 15 z’umugoroba ku isaha yo muri icyo gihugu.
Ikinyamakuru Actualité cyatangaje ko iyo ndege yari izanye abagenzi 18 n’abashinzwe gutwara indege batanu, ibavanye muri Mbuji Mayi.
Minisiteri mu itangazo yasohoye, yatangaje ko hari ibintu byinshi byangiritse gusa nta muntu n’umwe wayiguyemo, uwari utwaye moto yakomeretse.
Hatangijwe iperereza ngo hamenyekane neza icyateye iyo mpanuka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!