Kuwa gatanu nibwo izo ngabo zagaragaye zagose urugo rwa Musenyeri Fulgence Muteba Mugalu, zifite imbunda zikomeye, ibintu byateye ubwoba abayobozi ba Kiliziya ndetse n’abatuye ako gace.
Diyosezi ya Lubumbashi yazindutse isohora itangazo yamagana icyo gikorwa ndetse igaragaza ko izo ngabo zashakaga gushimuta Musenyeri, nubwo uwo mugambi utagezweho.
Kuri uyu wa Gatandatu Colonel Babadi Bakenga umwe mu bayobora ingabo zirinda Perezida, yabwiye itangazamakuru ko batari bagamije guta muri yombi Musenyeri Mugalu ahubwo ngo byari mu buryo bwo kumurinda nk’umwe mu bayobozi bakuru muri Kiliziya.
Yavuze ko ngo mu nshingano z’izo ngabo harimo kurinda abayobozi bakuru, bityo ko baba bagomba gukora igenzura bakamenya uko umutekano wabo wifashe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!