00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: Ingabo zirinda Perezida zirashinjwa gushaka gushimuta Musenyeri

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 26 February 2023 saa 09:30
Yasuwe :

Ingabo zisanzwe zirinda Perezida Felix Tshisekedi zirashinjwa gushaka gushimuta Musenyeri wa Diyosezi ya Lubumbashi ku mpamvu zitaramenyekana.

Kuwa gatanu nibwo izo ngabo zagaragaye zagose urugo rwa Musenyeri Fulgence Muteba Mugalu, zifite imbunda zikomeye, ibintu byateye ubwoba abayobozi ba Kiliziya ndetse n’abatuye ako gace.

Diyosezi ya Lubumbashi yazindutse isohora itangazo yamagana icyo gikorwa ndetse igaragaza ko izo ngabo zashakaga gushimuta Musenyeri, nubwo uwo mugambi utagezweho.

Kuri uyu wa Gatandatu Colonel Babadi Bakenga umwe mu bayobora ingabo zirinda Perezida, yabwiye itangazamakuru ko batari bagamije guta muri yombi Musenyeri Mugalu ahubwo ngo byari mu buryo bwo kumurinda nk’umwe mu bayobozi bakuru muri Kiliziya.

Yavuze ko ngo mu nshingano z’izo ngabo harimo kurinda abayobozi bakuru, bityo ko baba bagomba gukora igenzura bakamenya uko umutekano wabo wifashe.

Musenyeri Mungalu yinubiye ingabo zirinda Perezida zagose urugo rwe kuwa Gatanu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages