OMS yabitangaje ku wa 14 Nzeri 2025, ivuga ko doze 400 za mbere z’inkingo za Ervebo zagejejwe i Bulape, aho icyorezo cyibasiye cyane, zikuwe mu bubiko bw’igihugu burimo izigera kuri 2,000.
Ishyirahamwe mpuzamahanga rishinzwe gutanga inkingo ryemeje ko rizatanga inkunga ya doze 45,000 z’inkingo za Ebola, zizoherezwa muri RDC mu rwego rwo gukumira ikwirakwizwa ry’iki cyorezo, nk’uko OMS ibitangaza.
Mu ntangiriro za Nzeri nibwo byatangajwe ko iki cyorezo cyongeye kugaragara muri RDC.
Mu bimenyetso bya Ebola harimo kugira umuriro mwinshi, kubabara mu ngingo no kurwara impiswi, ndetse iyi virusi ishobora kuguma mu mubiri w’umurwayi igihe runaka ikazagaruka.
Amakuru atangwa na Minisiteri y’Ubuzima muri RDC, avuga ko hari abantu 32 bakekwaho ubwandu, 20 bamaze kwemezwa ko banduye, naho 16 barapfuye.
Umuyobozi uhagarariye OMS muri RDC, Patrick Otim, mu cyumweru gishize ubwo yari mu nama yabererye mu Busuwisi, yagize ati “Guhagarika iki cyorezo birashoboka, ariko bizagorana nibidafatiranwa mu maguru mashya.”
Yasabye ubufasha bwisumbuye, haba ku gihugu no ku bandi bafatanyabikorwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!