Mu kiganiro yahaye itangazamakuru ku wa Mbere, Visi Perezida w’ihuriro ry’abatavuga na Kabila ryatangirijwe muri Afurika y’Epfo, Pierre Lumbi, yatsimbaraye ku gitekerezo cy’uko bagomba gutanga Katumbi w’ishyaka PPRD, akabahagararira mu matora.
Lumbi yabajijwe icyo atekereza ku kuba Moses Katumbi wahoze ayobora Intara ya Katanga wanigeze kuba inshuti y’akadasohoka ya Kabila, kuri ubu uri mu buhungiro niba asubiye mu gihugu adashobora gufungwa, asubiza agira ati “Umukandida wacu nta kibazo afitanye n’amategeko, agifitanye na Perezida wa Congo. Ubutabera nibwo buzakora akazi kabwo. Ntabwo tuzemera amahame ye [Kabila] yo kwigira akamana.”
Inshuti za Katumbi zagaragaje ko kuba afite ubwenegihugu bw’u Butaliyani, bishobora gushingirwaho agakumirwa kwiyamamaza mu matora.
Katumbi uri mu buhungiro muri Afurika y’Epfo, aheruka gutangaza ko muri Kamena azagaruka muri Congo kwiyamamariza kuba Perezida, mu gihe yakatiwe adahari igifungo cy’amezi 36 ashinjwa kwinjiza abasirikare b’abacancuro mu gihugu no kugurisha inzu y’abandi.



















TANGA IGITEKEREZO