Umuvugizi w’umutwe wa M23 Major Willy Ngoma yatangaje ko ingabo za leta ziteguye kubagabaho ibitero ku bufatanye na FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Ati "Ingabo za FARDC n’ibikoresho byinshi bari kumwe na FDLR bayobowe na Colonel Ruhinda basatiriye ibirindiro byo ku Mwaro na Gasiza naho abarwanyi ba Nyatura bambaye imyenda y’abarinzi ba Pariki begereye ibirindiro bya Bikenke kandi biragaragara ko biteguye kutugabaho ibitero’’.
Akomeza avuga ko FARDC igiye kubura imirwano yirengagije imyanzuro y’akanama gashinzwe amahoro ku Isi isaba ko ibiganiro by’amahoro byasubukurwa mu kurangiza intambara.
Ati’ ’Fardc igiye kubura imirwano birengagije imyanzuro abagize akanama k’umutekano mu muryango w’abibumbye bafashe basaba ko imirwano yahagarara ibiganiro bya Nairobi bigasubukurwa nk’uko byemejwe n’abakuru b’ibihugu bigize umuryango uhuza ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba.
Major Willy Ngoma avuga ko ibyo bifuza atari imirwano ahubwo ari ibiganiro byarangiza burundu ikibazo cyabo.
Ati "Igisubizo ku byo dusaba si imirwano ahubwo ni ibiganiro byacyemura mu mizi ikibazo cyacu bikarangiza intambara burundu naho intambara ivamo utsinda n’utsindwa ariko ntiyavamo igisubizo gikwiye nk’uko byagiye bigenda mu bihe byashize’’.
Yashoje avuga ko M23 izaguma mu birindiro byayo kandi izakomeza kwirwanaho.
Intumwa y’umunyamabanga wa Loni muri RDC, Bintou Keita, aherutse kuvuga ko kuganira na M23 bitari mu byakemura ikibazo ahubwo icyiza ari ukuyirwanya igatsindwa.
Yavuze ko indi nzira ari iya politiki na gahunda isanzweho ya leta yo kwambura intwaro imitwe yitwaje intwaro no gusubiza abayigize mu buzima busanzwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!