Abaturage bo muri ibi bice byabaye ngombwa ko bahunga imirwano kuko yabagizeho ingaruka berekeza mu bice bya Mwenga nk’uko byatangajwe na sosiyete sivile kuri uyu wa Mbere tariki 17 Mutarama 2022.
Sosiyete sivile ariko ntiyatanze umucyo ku byangijwe cyangwa abaguye muri iyo mirwano ibera mu gace yavuze ko bigoranye gukoresha itumanaho rya telefone nk’uko Radio Okapi yabitangaje.
Andi makuru yavuze ko iyo mirwano yashyamiranyije RED Tabara n’Imbonerakure yaguyemo abantu benshi ndetse inzu zigatwikwa by’umwihariko mu bice bya Kitonga, Rubuga na Mashuba.
Kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere imirwano yari icyumvikana mu bindi bice byo mu Kibaya cya Rusizi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!