Ni nyuma y’uko byari biteganyijwe ko aba bombi bazasura RDC ku wa 10 Nyakanga 2018, ariko uruzinduko rwabo ntirubeho.

Nk’uko Jeune Afrique yabyanditse, iki gihugu cyagaragaje ko cyifuza ko Guterres na Mahamat bakigenderera tariki ya 8 Kanama, nyuma y’ibikorwa byo kwakira kandidatire z’abifuza kuyobora iki gihugu mu matora ateganyijwe mu Ukuboza uyu mwaka.

Muri Gashyantare nibwo byatangiye kuvugwa ko Perezida Joseph Kabila yemereye Guterres gusura RDC, icyo gihe Umuvugizi wa Loni, Stephane Dujarric yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP ko kiriya gihugu cyabyemeye ariko itariki ntiyatangazwa.

Uku kwifuza gusura RDC k’Umunyabanga Mukuru wa ONU, byaje nyuma y’uko Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Nikki Haley mu Ukwakira 2017 asabye Kabika kwihutisha ibirebana no gutegura amatora ndetse biza kwemezwa ko azaba ku wa 23 Ukuboza 2018.

RDC irifuza ko uruzinduko rwa Guterres na Mahamat ruba nyuma y’itangwa rya kandidatire
RDC irifuza ko uruzinduko rwa Guterres na Mahamat ruba nyuma y’itangwa rya kandidatire