Imbaga y’Abanyecongo yari yitabiriye umuhango wo gushyingura kuri uyu wa Kane, bamwe bazunguza amabendera abandi bafite amatsiko yo kureba ifoto ya Lumumba.
Lumumba yishwe arashwe ku wa 16 Mutarama 1961, mu Majyepfo y’Uburasirazuba bw’Intara ya Katanga nyuma yo gukurwa ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe mu mezi Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yabonyemo ubwigenge ikava mu kwaha bw’u Bubiligi.
Perezida wa Repubulika ya Congo, Denis Sassou Nguesso, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi n’abandi ba Ambasaderi b’ibihugu bya Afurika.
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yagize ati “Kera kabaye Abanye-Congo bishimiye ko bashyinguye mu cyubahiro Minisitiri w’Intebe wabo w’intangarugero. Dusoje ikiriyo twatangiye mu myaka 61 ishize.”
Uyu muhango wo gushyingura Lumumba wahuriranye no kwizihiza isabukuru ya 62 y’ubwigenge bw’iki gihugu.
Uwo munsi Lumuba yari yavuze ijambo rinenga bikorwa by’ubukoloni bw’Ababiligi.
Nibura bibarwa ko ubwicanyi, inzara n’indwara byishe abagera kuri miliyoni 10 z’Abanye-Congo mu myaka 23 ya mbere ubutegetsi bw’Ababiligi bwamaze uhereye mu 1885 kugeza mu 1960, ubwo umwami Leopold II yategekaga Congo nk’umutungo we bwite.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!