00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC : Itegeko rishya rigenga amatora ryateje impagarara

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 29 December 2014 saa 06:43
Yasuwe :

Inteko Ishingamategeko ya Repubulika Iharanira Demokaasi ya Congo yatangiye imirimoyo gusubiramo itegeko rigenga amatora muri icyo gihugu bitera inkeke abatavuga rumwe n’ubutegetsi.
Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, abatavuga rumwe na Leta bavuga ko Inteko Ishinga amategeko yitwaje gusubiramo ikarita y’itora no gusubiramo itegeko rigenga amatora kugira ngo Perezida Joseph Kabila azahabwe ububasha bwo kongera kwiyamamariza indi manda ya gatatu.
Umudepite mubatavuga rumwe (…)

Umudepite mubatavuga rumwe n’ubutegetsi Eve Bazaiba Masudi yavuze ko nta mpamvu n’imwe yo guhindura itegeko ryari risanzweho kuko nta nenge rifite

Ati « abatavuga rumwe n’ubutegetsi ntibazitabira na rimwe gusubiramo itegeko rigenga amatora kuko nta kibazo rifite uretse abafite izindi mpamvu zabo zihishe inyuma yo kurisubiramo .»

Umudepite wo mu Ishyaka rya Perezida Kabila, Sebastien Lubanga Shamandevu yavuze ko uwo mushinga w’Itegeko ugamije gutunganya uburyo amatora y’umukuru w’Igihugu azajya akorwamo.

Yagize ati « Ntawavuze ko tugiye guhindura Itegeko Nshinga, icyangombwa ni ugutegura itegeko rigenga amatora rizafasha komisiyo ishinzwe amatora kuyategura mu buryo buri wese ayibonamo. »

Perezida Joseph Kabila ntiyemerewe kwiyamamariza indi manda ya gatatu keretse itegeko rihari rihinduwe n’itegeko nshinga.

Kabila yatangiye kuyobora Congo mu 2001 nyuma y’iminsi 10 y’urupfu rwa se, Laurent Desire Kabila yishwe, yatorewe kuyobora icyo gihugu mu 2006 no mu 2011.

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages