Ibi ni ibyatangajwe n’umwe mu bavugizi b’ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, LAMUKA, Prince Epenge, ku wa Kabiri, tariki 12 Mata, mu kiganiro yagiranye na Radio Okapi.
Vital Kamerhe wahoze ari umuyobozi w’ibiro bya Perezida Felix Tshisekedi azongera kuburanishwa bundi bushya n’urukiko rw’Ubujurire rwa Kinshasa-Gombe.
Ku wa 11 Mata, Urukiko Rusesa Imanza rwatesheje agaciro icyemezo cy’urukiko rw’Ubujurire gihanisha Vital Kamerhe imyaka 13 y’imirimo y’ingufu ruvuga ko hari amakosa yabaye mu rubanza rwe.
Prince Epenge yamaganye uyu mwanzuro avuga ko ubutabera butakoze neza akazi kwabwo ndetse ko iyi ari intambwe ya mbere iganisha ku kugira umwere Kamerhe.
Ati “Icyo tuvuga ni uko ari ikinamico iri gukinwa. Muri RDC kurekurwa by’agateganyo bingana no kurekurwa burundu. Niba bavuga ko igihano cya Kamerhe cyakuweho, ibyo birumvikana ko byarangiye.”
Yakomeje ati “Perezida wa Repubulika yari yijeje abaturage ko leta izimakaza ubutabera ariko ikigaragara ni uko ibikorwa ari ikinyuranyo.”
Ku ikubitiro Vital Kamerhe yari yakatiwe igifungo cy’imyaka 20. Iki gihano cyaje kugabanywa kigezwa ku myaka 13 mu Rukiko rw’Ubujurire.
Uyu muyobozi w’ishyaka ‘Union pour la nation congolaise (UNC)’ yari akurikiranywe nka nyirabayazana w’inyerezwa rya miliyoni 57 z’amadolari ya Amerika afatanyije na Jammal Samih, umunya-Liban.
Ni umutungo wari ugenewe kubaka ibikorwaremezo birimo imihanda n’amavuriro i Mbandaka ndetse no gufasha mu ihangwa ry’imirimo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!