Raporo Congo Hold Up y’ikinyamakuru cyo mu Bufaransa, Mediapart ku bufatanye n’Umuryango Platform for the Protection of Whistleblowers in Africa (PPLAAF), yagaragaje ko Kabila yagize uruhare mu inyerezwa ry’amafaranga asaga miliyoni 138 z’amadolari mu gihe cy’imyaka itanu.
Ni icukumbura ryakozwe mu mezi atandatu bifashishije inyandiko z’ibanga za banki ayo mafaranga yagiye anyuzwamo.
Irekurwa ry’izi raporo ryazamuye uburakari bwa benshi muri Congo, basaba ko Kabila yakurikiranwa akagaragaza aho ayo mafaranga yagiye.
Abanyamategeko ba Kabila babwiye AFP ko ibyakozwe na Mediapart na PPLAAF ari uguharabika, ariyo mpamvu bagiye kubajyana mu nkiko.
Raphaël Nyabirungu, umwe mu banyamategeko ba Kabila yagize ati “Abakoze iyo raporo nta kimenyetso na kimwe simusiga bigeze bagaragaza gifite aho gihuriye na nyakubahwa Perezida.”
“Kubera ko bahonyoye uburenganzira bwe bw’ibanze nk’umuturage, umukiliya wacu arateganya kugana inkiko zibifitiye ububasha haba muri Congo n’ahandi kugira ngo ahabwe ubutabera.”
Abashyigikiye Kabila batangaje ko bamuri inyuma mu guhangana n’abashaka kwangiza ishusho ye muri rubanda.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!