Kuva tariki 18 Ukuboza 2020 Joseph Kabila yari amaze hafi amezi ane hanze y’umurwa mukuru Kinshasa.
Ni ibintu byakunze kutavugwaho rumwe bamwe bakeka ko bituruka ku makimbirane ari hagati y’impuzamashyaka ye n’iy’uwamusimbuye ku butegetsi Felix Tshisekedi.
Mu minsi ishize yagiye i Dubai abonana n’igikomangoma cyaho , ahava akomereza rwihishwa i Harare muri Zimbabwe aho yavuye asubira mu rwuri rwe i Kashamata.
Mu gihe Joseph yari i Lubumbashi, umwuka wakomeje kuba mubi hagati y’impuzamashyaka ye FCC n’ubutegetsi bwa Tshisekedi. Iyo mpuzamashyaka yari ifite ubwiganze mu Nteko no muri Guverinoma yashinjwaga kwitambika imigambi ya Perezida mushya Tshisekedi.
Guhera mu mpera w’umwaka ushize Tshisekedi yashatse amaboko mu bandi banyapolitiki, bakora ihuriro rishya ‘Union Sacré’ ryahise rigira ubwiganze mu Nteko, ubuyobozi mu mutwe w’abadepite na Sena bushyirwa mu maboko y’abantu bakorana neza na Tshisekedi.
Guverinoma nayo yarasheshwe nyuma yo kwegura kwa Sylvestre Ilunga Ilunkamba wari Minisitiri w’Intebe.
Joseph Kabila asubiye Kinshyasa nyuma y’iminsi 10 Minisitiri w’Intebe mushya Jean Michel Sama Lukonde agaragaje abagize Guverinoma nshya igiye kumufasha nyuma y’igihe kinini itegerejwe kuva tariki ya 15 Gashyantare 2021.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!