00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: Kabila yagaragaje ko aticuza kuba agiye gusimburwa na Tshisekedi

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 24 January 2019 saa 08:39
Yasuwe :

Perezida ucyuye igihe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila, yatangaje ko nta kwicuza afite guturutse ku kuba agiye gusimburwa ku butegetsi na Félix Tshisekedi.

Félix Tshisekedi yatorewe kuba Perezida n’amajwi 7 051 013 angana na 38,57% by’amajwi amaze kubarurwa. Martin Fayulu yaje ku mwanya wa kabiri na 6 366 732 bingana na 34,83%, imbere ya Emmanuel Ramazani Shadary watowe n’abaturage 4 357 359 bingana na 23,84%.

Mu butumwa Kabila yanyujije kuri televiziyo y’igihugu ku wa Gatatu mu gihe biteganyijwe ko kuri uyu wa 24 Mutarama 2019, Tshisekedi araharira kuyobora RDC, yashimangiye ko yiteguye kumushyikiriza ubutegetsi nta ngingimira.

Jeune Afrique dukesha iyi nkuru ivuga ko Kabila yagaragaje ko nubwo RDC yanyuze mu bihe bikomeye ubu yubakiye ku musingi ukomeye, kandi abikuye ku mutima yifurije ugiye kumusimbura kuzagira imirimo myiza.

Yanaboneyeho gusaba Abanye-Congo kunga ubumwe no gushyigikira Tshisekedi ugiye kumusimbura nk’uko nawe bamushyigikiye mu myaka 18 ishize.

Ati “ Kandi ndamwizeza ubufasha bwanjye igihe cyose azaba abukeneye cyangwa biri mu nyungu z’igihugu”.

Kabila yasabye abakandida bari bahanganye barimo na Emmanuel Ramazani Shadary wari uhagarariye ishyaka rye, kunga ubumwe baharanira kujyana igihugu mu cyerecyezo kimwe.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kane saa sita z’amanywa aribwo Tshisekedi utaravugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Kabila arahirira kuyobora igihugu.

Nibwo bwa mbere hari bube habayeho guhererekanya ubutegetsi mu mahoro kuva RDC yabona ubwigenge mu 19960.

Félix Tshisekedi ni umuhungu wa Étienne Tshisekedi, witabye Imana muri Gashyantare 2017. Yari umwe mu bantu bazwi batavugaga rumwe na Perezida Joseph Kabila.

Nyuma y’urupfu rwe, umuhungu we yashyizwe ku buyobozi bw’ishyaka rya UDPS ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni umugabo w’imyaka 55. Mu 2011 yatsindiye umwanya mu Nteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu ahagarariye umujyi wa Mbuji Mayi muri Kasai y’Uburengerazuba gusa ntiyigeze awukoresha aho yavugaga ko amatora yabayemo uburiganya, intebe ye iza guteshwa agaciro ku mpamvu z’uko atitabiriye imirimo yari yatorewe.

Muri Gicurasi 2013 yanze umwanya w’Umuvugizi wa Komisiyo y’Amatora avuga ko adashaka gushyira mu dukubo urugendo rwe muri Politiki.

Mu Ukwakira 2016 yabaye Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Ishyaka UDPS, atorerwa kuriyobora ku wa 31 Werurwe 2018 nyuma y’urupfu rwa se.

Kuri uwo munsi ni nabwo yatoranyijwe nk’uzahagararira iri shyaka mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye ku wa 31 Ukuboza 2018.

Joseph Kabila yiteguye kurekura ubutegetsi no gushyigikira Tshisekedi uri bumusimbure

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages