Muri Mutarama uyu mwaka Kabund wahoze ari Perezida w’ishyaka riri ku butegetsi UDPS, yaryirukanywemo ashinjwa amanyanga na ruswa. Muri Werurwe 2022 yeguye ku mwanya wa Visi Perezida w’Inteko ariko akomeza kuba umudepite.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru yashinze ishyaka rye bwite yise Alliance pour le Changement, rigamije guhangana na UDPS yahoze abereye umuyobozi.
Mu kiganiro na RFI, Kabund yavuze ko adateze kwegura nk’umudepite nubwo yirukanywe mu ishyaka. Ati “Itegeko Nshinga rirasobanutse, umudepite atorwa kuko ari ku rutonde rwatanzwe n’ishyaka ariko iyo ishyaka rimwigijeyo akomeza manda ye. Bose bazi ko nirukanywe muri UDPS.”
Yongeyeho ati “Ntabwo ari UDPS yantoreye kuba umudepite, natowe n’abaturage. Ndi muri manda natorewe n’abaturage, sinshobora kwegura.”
Kabund yemeje kandi ko ishyaka aherutse gushinga rigamije guhatanira ubutegetsi mu matora ya Perezida azaba umwaka utaha.
Yavuze ko icyatumye ashwana na Perezida Felix Tshisekedi ari uko yabonaga nta cyerekezo. Ati “ Nabonye ko Tshisekedi yari yamaze kujya hanze y’umurongo wa politiki yacu, nabonye ko yari yamaze kurenga umurongo.”
Kwirukanwa kwa Kabund mu ishyaka kwafashwe nko gusenyuka gukomeye kw’ishyaka UDPS riri ku butegetsi kuko ari umwe mu bafashije Tshisekedi kumvisha abadepite kuva mu ihuriro FCC rya Kabila, bagashyigikira Union Sacrée ya Tshisekedi.






Ibitekerezo 0