00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kinshasa : Abagenzi batwarwa nk’ibicuruzwa muri bisi zitiriwe urupfu « Esprit de mort »

Yanditswe na

Steven Mutangana

Kuya 16 March 2015 saa 06:37
Yasuwe :

Gutwara abantu n’ibintu mu mujyi wa Kinshasa, umurwa mukuru wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) ni ihurizo ritoroshye. Ubwo mperutse kugera muri uyu mujyi, nasanze hari za bisi bita « esprit de mort » (umwuka w’urupfu).

Iryo zina riganisha ku rupfu Abanyakinshasa barizise kubera ibyago zitera abagenzi : urupfu rwa hato na hato, guhindagura igiciro cy’urugendo, gucucika abagenzi ku buryo bamwe bavuga ko nta mubare uzwi zigomba gutwara n’ibindi.

Abagenzi bagenda bacucitse nk'ibicuruzwa

Izo bisi zo mu bwoko bwa Benz 207 iyo uzitegereje ubona zishaje cyane, ibyuma bisudiriye, intebe zitakibaho ahubwo barateyemo imbaho nka zimwe zo mu nsengero, zitumura ibyotsi byangiza ikirere, bivugwa ko zaba zidakunze gukorerwa igenzura (contrôle technique), hari ubwo usanga abagenzi buzuye, konvuwayeeri akagenda afashe ku byuma anagana atari mu modoka imbere.

Iyo "Esprit de Mort" ipfuye kenshi abari aho hafi baragoragoza ngo barebe ko yakongera kwaka

Mu guhangana n’iki kibazo, muri 2014, Leta ya Congo hashyizweho izindi bisi zaje guhabwa izina rya « Esprit de vie » (umwuka w’ubuzima) ariko « Esprit de mort » ziracyahari kuko izo nshya zikiri nkeya.

Har izipfa bakazita aho bakigendera
Zijya ziteza impanuka za hato na hato

Steven Mutangana
Umusomyi wa Igihe.com


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages