Ruriho Emmanuel Ramazani Shadary wo mu itsinda ry’amashyaka ashyigikiye ubutegetsi bwa Joseph Kabila, Félix Tshisekedi wo muri UDPS ritavuga rumwe nabwo, ndetse na Vital Kamerhe wigeze kuba Umukuru w’Inteko ishinga amategeko.
Urutonde ruje rukuraho urujijo ku bibwiraga ko Moïse Katumbi Tshapwé na Jean Pierre Bemba bazashyira bakemererwa kwiyamamaza muri aya matora.
Ni urutonde kandi ruje ruharurira inzira ibikorwa byo kwiyamaza bizatangira kuwa 22 Ugushyingo 2018.
Gusa Ceni ihanganye n’ikibazo cy’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu gutora ritavugwaho rumwe. Abatavuga rumwe na Sosiyete sivile bavuga ko rigamije kwiba no kunyereza amajwi azaba yavuyemo kugira ngo ishyaka riri ku butegetsi ritsinde ku buriganya.
Bemba uri mu batemerewe kuziyamamaza yavuze ko impamvu yatumye akumirwa mu matora ari uko Kabila yamutinye. Yahamagariye abatavuga rumwe gushyira hamwe bagahuriza ku mukandida umwe bakamushyigikira.
Amatora yo muri RDC biteganijwe ko azitabirwa n’abaturage miliyoni 40 bujuje ibyangombwa byo gutora.



















TANGA IGITEKEREZO