00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: Komisiyo y’amatora yitabaje ikigo cy’i Burayi mu gukosora lisiti y’itora

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 6 July 2016 saa 05:05
Yasuwe :

Komisiyo y’igihugu y’amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (CENI), yitabaje ikigo Gemalto cyo mu Buholandi gitanga serivisi z’ikoranabuhangamu rugamba rwo gukosora no kuvugurura lisiti y’abemerewe kuzatora umukuru w’igihugu.

CENI igiye gukorana n’iki kigo gikoresha uburyo bw’ ikoranabuhanga mu rwego rwo kwandika abantu bagera kuri miliyoni 15 batagaragara kuri lisiti y’itora.

CENI ivuga ko kuvugurura iyo lisiti y’itora igice kimwe byari gufata amezi 13 n’iminsi 10, bigatwara miliyoni 123 z’amadorali ya Amerika, mu gihe kuyivugurura yose byasaba amezi 16 n’umunsi umwe ngo bibe birangiye.

Igenzura ryakozwe na CENI, ndetse n’umuryango uhuza ibihugu bivuga Igifaransa basanze abantu basaga miliyoni imwe n’ibihumbi 300 barashyizwe ku rutonde mu buryo bufifitse, bisaba ko igomba kuvugururwa bayivuye imuzi.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ikigo Gemalto, cyahawe ubwo bubasha bwo kuvugurura urwo rutonde, kuri uyu wa mbere tariki ya 4 Nyakanga rivuga ko bazohereza imashini 22 000 zandika abantu mu buryo bw’ikoranabuhanga “bikazakorerwa rimwe no kwandika abashya bagejeje igihe cyo gutora, kunoza no gushyira ku murongo lisiti zose zihari mbere y’uko amatora atangira.”

Iki kigo kitaratangaza igihe bazatangira gukoreraho bazagaragaza banasibe abagaragara ku rutonde inshuro nyinshi.

Corneille Nangaa, Umuyobozi wa Komisiyo y’amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko bashatse umufatanyabikorwa “ushobora kubafasha gukemura ibibazo byose.

Urwo rutonde rwashyizweho mu 2005, rukaba rwaherukaga kuvugururwa mu mwaka wa 2011, ifishi y’amatora iriho abagera kuri miliyoni 30 n’ibihumbi 500 ntabwo iravugururwa kugeza ubu.

Abantu babarirwa hagati ya miliyoni esheshatu n’umunani ntabwo banditswe ndetse n’Abaturage baba hanze y’igihugu bafite uburenganzira bwo gutora bahawe n’itegeko ryo mu mwaka wa 2015, batashyizwe kuri lisiti y’itora.

JeuneAfrique yatangaje ko ubusanzwe amatora yari ateganyijwe kuba mu mpera z’Ugushyingo 2016, ariko CENI iherutse kuvuga ko amatora adashobora kuba ayo mavugurura atabayeho, ibyumvikanisha ko amatora ashobora kwigizwa inyuma.

Igikorwa cyo kuvugurura urutonde rw’abatora kiri mu by’ingenzi byagombaga gukorwa, ndetse byagiye bishyamiranya Leta n’abatavuga rumwe na yo bayishinja ko yaba ishaka iturufu yo kuziba amajwi mu matora.

Komisiyo y'amatora muri DRC izakoresha uburyo bw'ikoranabuhanga mu kunonosora lisiti y'itora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages