Iyi raporo yashyizwe hanze mu cyumweru gishize igaragaza ko buri munsi Abanyafurika ibihumbi 15 bava mu byabo, mu gihe habarurwa abagera kuri miliyoni 2.7 bahungiye ahantu hatandukanye imbere mu bihugu byabo kuva 2017 yatangira.
Umuyobozi w’aka kanama ushinzwe ibikorwa, Bouthaïna Toujani, yavuze ko RDC iri kunyura mu bibazo bikomeye bya politiki n’ubukungu bituma abaturage bahunga, aho hagati ya Mutarama na Kamena habarurwaga abagera ku bihumbi 997 bahungiye imbere mu gihugu, wabateranya nabo mu myaka yashize bakuzura miliyoni enye.
Ati “Mu mwaka wa 2017, twabonye imvururu zaduka mu bice byose by’igihugu. Ubundi byari bizwi mu mateka ko Kivu y’Amajyaruguru ariyo yibasirwa cyane, ariko uyu mwaka Tanganyika na Kasaï biri mu ntara zakozweho cyane, ndetse na Kivu y’Amajyepho. Izi mvururu, ubu bwicanyi, byose bigira uruhare mu gutuma abantu bahunga ari benshi.”
Nk’uko Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI yabyanditse, Toujani yakomeje agaragaza ko ibibazo biri muri Congo bikomeye kurusha mu myaka yose yashize, ndetse bikaba byarahuriranye no kuba kuva mu myaka ibiri ishize inkunga yo gufasha impunzi yaratangiye kugenda igabanuka.
Kugeza ubu hamaze kuboneka 50% gusa by’inkunga yose yari yagaragajwe nk’ikenewe mu 2017.
Uretse abahungiye imbere mu gihugu, RDC iza no ku isonga mu bihugu bifite abaturage benshi bahunze, aho mu 2017 honyine hahunze abagera kuri miliyoni 1.7.



















TANGA IGITEKEREZO