Ibi bibazo bije nyuma y’iminsi 10 abihaye Imana bo mu idini Gatolika bari mu bahuza mu bibazo bya politiki biri muri iki gihugu babasezeranyije ko bazabafasha gushyiraho akanama k'intiti kazafasha gushaka umuyobozi mushya w’iri huriro mu gihe kitarenze amasaha 48 ariko ikarenga bidakozwe.

Nyuma byabaye ngombwa ko habaho ubwumvikane hagati yabo ariko nyuma y’icyumweru cy’ibiganiro kugeza ubu ubwumvikane bwabuze.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru twaraye dusoje, iri huriro ryari rikigowe n’ikibazo cy’abakandida benshi kuri uyu mwanya, aho umwanya umwe uri guhatanirwa n’abakandida batandatu byatumye abagize iri huriro bifuza ko hashyirwaho abatekereza babafasha kwikura muri iki kibazo.

Nubwo bimeze bityo ariko hari kubaho igisa n’ubusumbane kuko ihuriro ry’amashyaka arindwi yibumbiye mu cyiswe 'G7' n’ishyaka UDPS, Tshisekedi yabarizwagamo bo barifuza ko bagira ubwiganze ariko abandi ntibabikozwe nkuko RFI ibitangaza.

Bamwe mu bayoboke b’iri huriro basa n’abacitsemo ibice kuko bamwe bifuza ko hahindurwa uburyo uyu muyobozi ashakwamo bikiyongera ku kwiyambaza umutekereza cyangwa undi munyapolitiki kugira ngo babashe kubona umuyobozi.

Etienne Tshisekedi yitabye Imana ku wa 1 Gashyantare azize uburwayi, aho yaguye mu Bubiligi.

Hategerejwe umuyobozi w'ihuriro ry'amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi muri RDC
Hategerejwe umuyobozi w'ihuriro ry'amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi muri RDC