00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: Leta yafunze Whatsapp na Facebook mu gihe irangira rya manda ya Kabila ryegereje

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 16 December 2016 saa 09:11
Yasuwe :

Mu gihe habura iminsi mike ngo Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila arangize manda ye ya kabiri, Leta yasabye sosiyete z’itumanaho kuba zifunze imbuga nkoranyambaga zirimo Facebook na WhatsApp.

Mu rwandiko rwohererejwe sosiyete eshatu zitanga serivisi zijyanye na Internet, Ikigo gishinzwe kugenzura ibijyanye n’itumanaho muri Congo (ARPTC), cyasabye ko guhera ku cyumweru saa tanu n’iminota 59, imbuga nkoranyambaga zose zigomba gufungwa by’agateganyo.

Urwandiko AFP yabashije kubona ruvuga ko ubutumwa burimo amafoto, amajwi n’amashusho buzakumirwa ku mbuga nkoranyambaga zirimo WhatsApp, Facebook, Twitter, Skype. Ubutumwa bw’amagambo bwo buzakomeza koherezwa uko bisanzwe, aho bitazakunda serivisi zose zikazafungwa.

Itegeko Nshinga RDC igenderaho riteganya ko manda ya kabili ya Joseph Kabila ari na yo ya nyuma izarangira ku itariki ya 20 Ukuboza 2016.

Iyi ni nayo mpamvu ishingirwaho na bamwe bavuga ko uku gufunga imbuga nkoranyambaga uburyo bwo gukumira abashobora gutegura imyigaragambyo imusaba kurekura ubutegetsi, nubwo Urukiko rw’Ikirenga ruherutse kwanzura ko akomeza kuyobora kugeza igihe amatora azabera.

Nubwo bimwe mu bigo by’itumanaho bivuga ko byiteguye gushyira mu bikorwa amabwiriza ya ARPTC, kubera gutinya ko impushya zibyemerera gukora zahagarikwa hari n’abandi bagaragaza ko bitazakorwa dore ko bishobora guhungabanya ubukungu bw’igihugu nk’uko byagenze mu 2015, ubwo zafungwa mu gihe cy’iminsi ibiri na banki ntizibashe gukora.

Ni mu gihe na Minisitiri w’Itumanaho, Thomas Luhaka avuga ko atigeze amenyeshwa iby’aya mabwiriza.

Hari n’andi makuru avuga ko mu ntara ya Kasai-Oriental,radio na televiziyo zitemerewe gutambutsa ibiganiro bya politiki.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages