Umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo watangiye ubwo umutwe wa M23 wuburaga imirwano mu mwaka ushize kugeza magingo aya urugamba ruracyahinanye.
Ibikorwa by’ubugiraneza bigamije gufasha ibihumbi by’abasivili bavuye mu byabo kubera intambara nabyo byakomeje kuba ikibazo.
Umwaka ushize Loni yagaragaje ko habayeho ibikorwa 293 byagiye bibangamira ubutumwa bwayo muri aka gace byanatumye abakozi icyenda baburiramo ubuzima mu gihe abasaga 20 bashimuswe.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibikorwa by’ubugiraneza byifashishije inzira zo mu Kirere, UNHAS, ryagaragaje indege ebyiri zisizwe amarange ya Orange z’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa PAM.
Ibara ryasizwe izi ndege risobanuye ko iri shami rishaka kwitandukanya n’irindi shami ry’uyu muryango rishinzwe kubungabunga no gucunga umutekano muri Congo (Monusco).
Imiryango itegamiye kuri Leta muri iki gihugu yatangaje ko iki gikorwa itakishimiye kuko atari bwo buryo bwo gukemura ikibazo muri aka gace nk'uko Muhindo Stewart yabitangarije the Reuters.
Ati “Guhindura ibara ry’indege ntabwo bihindura umuzi w’ikibazo cy’umutekano muke. Kuba umuryango ukora ibikorwa by’ubugiraneza ushaka gufasha ni ikimenyetso ko imikorere y’uyu muryango wananiwe no kuzuza inshingano yawo yo gucunga no kubungabunga amahoro.”
Loni igaragaza ko abakozi bari mu butumwa bwa Monusco umunani baguye mu ndege yarashweho umwaka ushize, undi umwe yicwa muri Gashyantare uwo mwaka nubwo guverinoma ya Congo yabigeretse kuri M23 nayo ikabitera utwatsi.






Ibitekerezo 0