Komisiyo y’amatora (CENI) yateganyije uburyo bw’ikoranabuhanga bw’imashini izajya igaragaza amafoto n’amazina by’abakandida, utora akayikozaho igikumwe, nayo igasohora urupapuro rugaragaza amajwi.
Abagize kariya kanama ka Loni uko ari 15 bari mu ruzinduko muri RDC, bagaragaje ko ari amateka akomeye kuba iki gihugu giteganya guhererekanya ubutegetsi mu mahoro binyuze mu matora yo ku wa 23 Ukuboza 2018.
Ambasaderi w’u Bufaransa muri Loni, François Delattre, yavuze ko we na bagenzi be basanze aya ari amahirwe akomeye iki gihugu kigomba kubyaza umusaruro.
Agaruka kuri ziriya mashini zamaganwa n’abatavuga rumwe na leta bayishinja gushaka kuzifashisha mu kwiba amajwi, Delattre yavuze ko basabye ko hategurwa ibiganiro bizatuma bumvikana ku buryo bwakoreshwa hakaba amatora anyuze mu mucyo.
Jeune Afrique ivuga ko Loni yanongeye kugaragaza ko ingabo zayo ziri mu butumwa bwa mahoro, Monusco ziteguye gutanga umusanzu zizasabwa na RDC kugira ngo amatora azarusheho kugenda neza.
Banongeye gushimangira ko kandi icyo bagamije atari ukwivanga mu bibazo biri imbere muri RDC, kuko bubaha ubusugire n’ubudahangarwa bw’iki gihugu.
RDC igiye kwinjira mu matora yo gushaka uzasimbura Joseph Kabila wasoje manda ye mu Ukuboza 2016, ariko akaguma ku butegetsi kuko uwagombaga kumusumbura atari yagatowe.
Yatangiye kuyobora mu 2001 asimbuye se Laurent Kabila wari umaze kwicwa.



















TANGA IGITEKEREZO