00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: Martin Fayulu yabwiye Tshisekedi ko adakwiye gukomeza ‘gukina n’umuriro’

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 26 September 2023 saa 06:32
Yasuwe :

Abinyujije mu mashusho yahererekanyijwe ku wa 25 Nzeri, Perezida w’ishyaka ECIDE, Martin Fayulu yashinje ubutegetsi bwa Tshisekedi gutegura uburiganya mu matora, ko ibintu byazambye ku buryo abaturage babayeho mu kababaro.

Inkuru ya Radio Okapi ivuga ko Fayulu atigeze yemeza niba aziyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu Ukuboza 2023 cyangwa atazabikora mu gihe ibyo gutanga kandidatire biri hafi kugera ku musozo.

Uyu munyepolitiki ntiyigeze agaruka ku magambo ye yo muri Kamena uyu mwaka, yavugiye mu itangazamakuru. Icyo gihe yatangaje ko atemera ko abarwanashyaka be batanga kandidatire mu nzego izo ari zo zose kubera kutizera ko amatora azakorwa mu mucyo no mu bwisanzure. Ayo magambo yateje impagarara no mu ishyaka rye.

Kuri uyu wa Mbere, Martin Fayulu yashimye abayobozi ba kiliziya gatolika ndetse n’ab’amadini y’abaporotesitanti btangiye urugamba rwo guharanira ko amatora azaba mu mucyo no mu bwisanzure.

Nubwo bimeze bityo yagaragaje ko imitegurire y’amatora irimo uburiganya buzasiga ibibazo bishya muri iki gihugu. Yavuze ko kugeza ubu ibintu byazambye mu gihugu.

Ati “Nta kigenda. Hari ukujenjeka kw’inzego z’ubutegetsi, umwijima utwikiriye ikirere cy’igihugu cyacu kandi bishobora kukigeza mu kaduruvayo n’ingaruka zidafitiwe ibisubizo.”

Hejuru y’ibyo yagiriye inama Perezida Tshisekedi. Ati “Ugomba kwita ku buremere bw’ikibazo ukareka gukina n’umuriro. Igihe kirageze ngo wite ku mibabaro wateye abaturage kuko bidakwiye gukomeza gukina ku hazaza h’abantu. Politiki irimo uburiganya no kuyobya rubanda ntibizabura gusenyuka umunsi umwe bitewe n’uburakari bwabo no kurwanira ineza y’igihugu.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages