Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri ubwo hasozwaga inteko rusange y’ishyaka rye riharanira imiyoborere myiza n’iterambere, Leadership et gouvernance pour le développement (LGD).
Matata yavuze ko aziyamamaza agamije gukemura ibibazo igihugu gihanganye nabyo birimo umutekano muke n’imiyoborere mibi.
Uyu mugabo w’imyaka 57 yavuze ko ashaka kubaka Congo y’igihangange muri Afurika, ifite ubukungu n’igisirikare bikomeye kandi ubutabera bukubahirizwa.
Nubwo uyu mugabo ashaka kwiyamamariza kuyobora RDC, akurikiranywe n’ubutabera ku byaha byo gukoresha nabi umutungo wa Leta.
We n’abandi babiri bahoze muri Guverinoma bakurikiranyweho kunyereza miliyoni 200 z’amadolari yari agenewe kubaka icyanya cyahariwe inganda z’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi mu gace ka Bukanga-Lonzo, kari mu bilometero 250 uvuye mu Mjyi wa Kinshasa.
Matata Ponyo yabaye Minisitiri w’Intebe wa RDC guhera tariki 18 Mata 2012 kugeza tariki 17 Ugushyingo 2016.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!