Ni igenzura ryakozwe ku mikoreshereze y’ingengo y’imari muri iyo Minisiteri mu gihe cy’imyaka itandatu ishize nkuko RFI yabitangaje.
Ni inyerezwa ryagiye rikorwa muri gahunda zimwe na zimwe za Minisiteri nko mu bijyanye n’inkingo, mu mafaranga yagenewe iterambere ry’ubuvuzi, mu rwego rushinzwe imari rwa Minisiteri n’ahandi.
Raporo igaragaza ko hari amafaranga yagiye asohoka nta mpamvu igaragara, cyane cyane muri gahunda z’inkingo. Mu bindi byagiye bigaragara ni amafaranga yagiye asohoka ariko ibyo agiye gukora bidasobanutse neza, n’ayagiye asohoka yitirirwa lisansi ariko mu buryo bufifitse.
IGF yatangaje ko mu nzego zishinzwe ubuzima mu ntara ariho hagiye hagaragara amanyanga menshi mu micungire y’amafaranga yagenewe urwego rw’ubuzima.
Igitangaje, iyo raporo ivuga ko nta n’umwe mu bakoresheje ayo mafaranga wigeze akurikiranwa n’inkiko.
IGF yasabye ko inzego z’ubutabera zitangira iperereza hakagaragazwa aho ayo mafaranga yagiye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!