00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: Miliyoni 300$ zari zigenewe gutegura imikino ya Francophonie zaranyerejwe

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 30 October 2023 saa 09:09
Yasuwe :

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko mu mikino ihuza abakinnyi bo mu bihugu bikoresha Igifaransa, Jeux de la Francophonie, hanyerejwe amafaranga agera kuri miliyoni 300$.

Minisitiri w’Imari, Nicolas Kazadi, yatangaje ko miliyoni 48$ arizo byari biteganyijwe ko zizifashishwa muri iyo mikino yatangiye tariki 28 Nyakanga uyu mwaka.

Byaje kurangira hakoreshejwe miliyoni 324$ mu buryo budasobanutse.

Minisitiri Kazadi yavuze ko umuyobozi wari ushinzwe imitegurire y’iyo mikino hari amafaranga yagiye asinya nyuma mu buryo budasobanutse nta wundi muntu ubizi, akemerera abantu gutangira imirimo atabyumvikanyeho n’izindi nzego n’ibindi.

Nubwo Kazadi yatangaje ko batazabyihanganira, ntabwo havuzwe ikigiye gukorwa ngo ayo mafaranga agaruzwe.

Ayo makuru y’inyerezwa no gukoresha nabi amafaranga yari agenewe imikino ya Francophonie yazamuye uburakari mu baturage, batumva uburyo umutungo wa Leta wapfushijwe ubusa mu gihe ubuzima mu gihugu bukomeje guhenda n’umutekano ukaba ari ingume mu bice byinshi by’igihugu kubera amikoro make y’inzego z’umutekano.

Depite Claudel-André Lubaya yatangaje ko nta bisobanuro na bike Leta ifite kuri iryo koreshwa nabi ry’amafaranga ya Leta, kuko ariyo yari ishinzwe kubikurikirana.

Yavuze ko muri Leta harimo abantu bameze nk’abasinze amafaranga y’igihugu, bumva bakora ibyo bishakiye bikarangira gutyo gusa.

Yagaragaje kandi ko ibyakozwe byose bikwiriye kubazwa Perezida Félix Tshisekedi kuko abateguraga iyo mikino, bavugaga ko ari ukumufasha kugera ku byo yemereye abaturage.

Imikino ya Francophonie iheruka yabereye i Kinshasa hagati ya tariki 28 Nyakanga kugeza tariki 6 Kanama 2023.

Imikino ya Francophonie yabereye i Kinshasa guhera tariki 28 Nyakanga 2023

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages