00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: Minisitiri w’Ingabo uherutse mu Rwanda mu biganiro byo kurandura FDLR,yahinduriwe imirimo

Yanditswe na

Mihigo Jean Baptiste

Kuya 26 September 2015 saa 06:05
Yasuwe :

Nyuma y’umunsi umwe avuye i Kigali mu biganiro na mugenzi we w’u Rwanda James Kabarebe bigamije kubungabunga umutekano mu karere k’ibiyaga bigari ndetse no kurandura umutwe w’abarwanyi ba FDLR, Aimé Ngoy Mukena wari minisitiri w’ingabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahinduriwe imirimo agirwa minisitiri w’ubucukuzi bwa peteroli.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa minisiti w’intebe wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo,primature.cd,kuwa 25 Nzeli, perezida Joseph Kabila yasimbuje bamwe mu bayobozi bo mu itsinda rya G7 bari birukanywe muri guverinoma nyuma yo kumwandikira ibaruwa tariki ya 14 Nzeli 2015, bamusaba ko atakongera kwiyamamariza kuyobora igihugu manda ya gatatu muri 2016.

Muri guverinoma hinjiyemo abaminisitiri 10 bashya ndestse n’abandi babiri bahinduranya imirimo; aho Aimé Ngoy Mukena wari minisitiri w’ingabo akaba anaheruka mu Rwanda mu biganiro n’u Rwanda byo kurandura umutwe wa FDLR, yavanywe kuri uyu mwanya agirwa minisitiri w’ubucukuzi bwa peteroli. Crispin Atama Tabe niwe wagizwe minisitiri w’ingabo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages