Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’iza Loni (MONUSCO) zafashe ibirindiro bikomeye by’umutwe wa FNL w’Abarundi wari ukomeje guteza umutekano muke mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Umuyobozi wa MONUSCO Martin Kobler yavuze ko guca intege umutwe wa FNL bikwiye kubera ikimenyetso indi mitwe yitwaje intwaro iri mu Burasirazuba bwa Congo irimo na FDLR irwanya leta y’u Rwanda
Ati” Iki ni ikimenyetso gikomeye ku mitwe yitwaje intwaro irimo FDLR “
Ibi bibaye nyuma y’uko MONUSCO itangaje ko yarangije kwitegura gutera FDLR yanze kubahiriza itariki ntarengwa yo gushyira intwaro hasi yo ku wa 2 Mutarama.
Kugaba ibitero kuri FDLR biracyabangamiwe n’ibihugu bimwe byo mu karere, kuba uwo mutwe uzwiho kugirira nabi abaturage wihorera mu gihe utewe no kuba hari impunzi wafashe bugwate uzibwira ko nizitahuka mu Rwanda zizagirirwa nabi.
FDLR, yagaragaje ko igihe cy’amezi atandatu yahawe cyarangiye abayigize baravuniye ibiti mu matwi, nubwo Loni n’abafatanyabikorwa byashyizeho gahunda yo gufasha abemeye kwitanga ku bushake, abatifuza kuza mu Rwanda bagahabwa aho baba bari mu gihe hataraboneka ubundi buryo bafashwa.


















TANGA IGITEKEREZO