Muri Gashyantare uyu mwaka nibwo Leta ya Congo yatangaje ko nta bufasha bwa Monusco ikeneye, nyuma y’abajenerali babiri bari bashinzwe kugaba ibitero kuri FDLR bamaganwe n’ Umuryango w’ Abibumbye, ubashinja ibyaha bikomeye byo guhungabanya uburenganzira bwa muntu.
Nk’ uko RFI ibivuga, Umuyobozi w’ ibikorwa bya Monusco, Hervé Ladsous, yavuze ko bahangayikishijwe n’ uburyo abasivili bakomeje kwibasirwa n’ inyeshyamba mu burasirazuba bwa Congo ku buryo Monusco ishobora no kugaba ibitero yonyine.
Yagizet ati “Biradusaba kongera kugaba ibitero kuri ADF kimwe na FDLR. Akanama k’ Umuryango w’ Abibumbye gashinzwe umutekano karabidusabye, ariko kugeza ubu, guverinoma ya Congo ntabwo ibyemera. Turazitiwe muri iki gihe, ariko ndizerako imbogamizi zihari ziraza kuvanwaho."
Monusco ikaba itarahwemye kugaragaza ko yo yifuza gufatanya n’ ingabo za Leta mu kugaba ibitero kuri FDLR, kurusha uko byakorwa n’ uruhande rumwe.



















TANGA IGITEKEREZO