00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: MSF iratabariza abo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru kubera imitwe yitwaje intwaro

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 18 December 2019 saa 07:58
Yasuwe :

Ishyirahamwe ry’abaganga batagira umupaka, (Médecins Sans Frontières: MSF), riratabariza abaturage bo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru bakuwe mu byabo n’intambara zayogoje ako gace kabaye isibaniro ry’imirwano kubera imitwe yitwaje intwaro ikabarizwamo.

MSF iratangaza ko ubuzima bw’abaturage buri mu kaga muri Teritwari ya Masisi, Rutshuru na Walikale mu Majyepfo y’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Abagera ku 685,000 bakuwe mu byabo bari mu nkambi abandi bacumbikiwe n’indi miryango, nta byo kurya bafite kandi abagore n’abakobwa bugarijwe no gufatwa ku ngufu.

Ikibazo gikomeye ngo ni uko MSF ariyo gusa isigaye muri ibyo bice, ikaba ihamagarira imiryango irengera ikiremwamuntu n’abagiraneza kujya kubafasha.

MFS ivuga ko imaze igihe kinini ikora yonyine mu Burasirazuba bwa Republika Iharanira Demokarasi ya Congo kuko indi miryango yamaze kuhava kubera ibibazo by’umutekano muke.

Iryo shyirahamwe ryatangaje ko hasanzwe umutekano muke ariko ko byarushijeho gukomera mu mezi ashize, ubu bakaba bafite abaturage benshi bavuye mu byabo bugarijwe n’ibibazo by’imirire mibi, abafashwe ku ngufu n’abakomerekejwe n’amasasu.

Kuva muri Mutarama kugeza muri Nzeri 2019, MSF ikorera muri Teritwari ya Massi, Rutshuru na Walikale yavuye abana 11,220 bafite imirire mibi, abagore 2,310 bafashwe ku ngufu n’abafite ibikomere by’amasasu bagera ku 1,980.

Mack Alix Mushitsi ushinzwe amakuru muri MSF yabwiye BBC ko umubare w’abakeneye kwitabwaho umaze kurenga ubushobozi bwabo.

Ati “Mu mwaka wa 2018 indi miryango y’abagira neza yatangiye kugenda, ariko mu 2019 byarakabije kuburyo dusigaye twenyine.”

Yakomeje agira ati “Muri Masisi, Mweso, Walikale na Rutshuru nta wundi muryango uhasigaye keretse MSF. Ntabwo twabashobora twenyine.”

Intara ya Kivu y’Amajyaruguru yabaye isibaniro ry’intambara kubera imitwe yitwaje intwaro, hakubitiraho n’indwara z’ibyorezo birimo Ebola na Kolera.

MSF ivuga ko abantu baho babayeho nabi cyane. Nta mazi meza yo kunywa nta n’ibyo kurya bafite kandi ntibashobora kujya mu mirima ngo bahinge kubera umutekano muke.

Muri rusange ngo abaturage bari mu kaga bakeneye gufashwa baragera ku 685,000.

MSF iratangaza ko umubare w'abakwiye kwitabwaho warenze ubushobozi bwayo
Abaturage babayeho nabi, nta mazi, nta byo kurya n'ibindi byangombwa nkenerwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages