00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: Mu mezi atatu, abantu 164 bahitanywe na Ebola

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 28 October 2018 saa 03:31
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, yatangaje ko kuva muri Kanama ubwo Ebola yongeraga kugaragara, imaze guhitana ubuzima bw’abantu 164.

Itangazo ryashyize ahagaragara rivuga ko abantu 257 aribo bagaragayeho ibimenyetso bya Ebola, 222 byemezwa ko bayirwaye.

Mu gihe abantu 164 bamaze guhitanwa nayo, ubuyobozi bugaragaza ko hari 67 bavuwe bagakira neza.

Hari abandi bagera kuri 47 bikekwa ko barwaye Ebola ndetse batandatu muri bo batuye mu gace ka Beni gakunze kuberamo ibikorwa by’ubugizi bwa nabi by’umutwe wa ADF utavuga rumwe na Leta ya Uganda, byamaze kwemezwa ko bayirwaye.

Muri uku kwezi RDC yari yatangaje ko guhashya iki cyorezo bikomeje kugorana, by’umwihariko muri aka gace ka Beni kubera umutekano muke, no kuba abaturage batorohereza abaganga.

Jeune Afrique ivuga ko muri iki cyumweru abanyeshuri bagera ku 1000 batangije ubukungarambaga bise “Ntidushaka Ebola iwacu”, mu rwego rwo kureba ko bakangurira abaturage kugira uruhare mu kurwanya iki cyorezo.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, riherutse gutangaza ko nubwo muri RDC igenda ifata indi ntera, itaraba ikibazo gihangayikishije Isi.

Mu mezi atatu, abantu 164 bahitanywe na Ebola

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages