Zoé Kabila wari umaze imyaka ibiri ayobora iyi ntara yasabiwe gukurwa kuri uyu mwanya ku wa Kane tariki 6 Gicurasi.
Zoé yari yatumiwe mu nama yo kwemuguza ntiyaza arangije ntiyohereza n’intumwa.
Umuvugizi w’Inteko Ishinga Amategeko muri iyi ntara, Cyrille Kimpu, yavuze ko abadepite 13 muri 25 bagize iyi ntara batoye ko yeguzwa.
Ati “Twohereje ubutumire ku Muyobozi w’intara ntiyaza. Dukomeza ibiganiro bigamije kumweguza maze birangira abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Tanganyika bafashe icyemezo cyo kumukuraho.”
Mu byagendeweho uyu muyobozi akurwa kuri uyu mwanya, ngo ni uko yagiye arangwa no kutita ku nshingano ze zo kuyobora Tanganyika, agasuzugura abagize Inteko Ishinga Amategeko ndetse n’abayobozi b’igihugu muri rusange.
Ibi ngo byatewe ahanini nuko Zoé Kabila atigeze yishimira gutorwa kwa Perezida Félix Tshisekedi wasimbuye mukuru we Joseph Kabila, aho mu bayobozi b’intara 26 zigize Congo, Zoé Kabila ari we wenyine utarigeze usinya amasezerano y’ubufatanye muri Guverinoma ya Tshisekedi.
Icyo gihe Inteko Ishinga Amategeko y’intara ya Tanganyika yahise icikamo ibice bibiri, havamo abashyigikiye perezida Tshisekedi n’abari ku ruhande rw’uwahoze ari perezida, Joseph Kabila.
Mbere y’uko hatorwa icyemezo cyo gukura Zoé Kabila ku buyobozi bwa Tanganyika, abadepite babiri bagumye ku ruhande rwa Joseph Kabila bari babanje kweguzwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!