Mu barekuwe kuri uyu wa Kane kubera izi mbabazi, barimo Jean-Claude Muyambo utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Kabila.
Muyambo yabaye umuyobozi w’Urugaga rw’abunganira abantu mu by’amategeko i Lubumbashi, ndetse anayobora n’ishyaka ry’ubufatanye bw’abanye-Congo buharanira demokarasi n’iterambere (Scode).
Mu mwaka wa 2012, Muyambo yagaragaye mu bantu bamaganaga ko Perezida Kabila yakongera kwiyamamaza muri manda ya gatatu.
Muri Mutarama 2015, Muyambo yatawe muri yombi mu murwa mukuru Kinshasa, ashinjwa kugira amanyanga mu bikorwa bucuruzi bw’inyubako abanza gukatirwa amezi 26 ariko nyuma yongera gukatirwa imyaka itanu.
Aganira na Jeane Afrique nyuma yo kuva muri gereza, Muyambo yagize ati “Ubu mvuye muri gereza nk’uko nayigiyemo mu myaka ine ishize.”
Yatangaje ko ubu icyo ashyize imbere ari ukujya kwivuza muri leta zunze ubumwe za Amerika cyangwa i Burayi, kubera ko ngo yavunitse ikirenge ubwo yari muri gereza.
Mu bandi barekuwe harimo kandi uwitwa Gerard Mulumba nawe utavuga rumwe na Kabila, uyu wahoze ari umudepite yafunzwe muri Mata 2018 mu gihe cy’amezi 18, ashinjwa gutuka Perezida Kabila.



















TANGA IGITEKEREZO