00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC : Perezida Kabila yashyizeho Guverinoma nshya

Yanditswe na

BUkuru JC

Kuya 8 December 2014 saa 03:57
Yasuwe :

Perezida wa Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo, Joseph Kabila, yashyizeho mu mpera z’icyumweru gishize Guverinoma y’Ubumwe bw’Igihugu.
Iyi Guverinoma yari itegerejwe mu gihe cy’umwaka igizwe n’abantu 48, bayobowe na Minisitiri w’intebe wari usanzweho Augustin Matata Ponyo.
Muri iyi Guverinoma, hagaragaramo amazina arindwi aturuka mu batavuga rumwe n’ubutegetsi buriho nk’uko tubikesha RFI.
Mu batavuga rumwe na Perezida Kabila binjiye muri Guverinoma harimo Thomas Luhaka na (…)

Perezida wa Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo, Joseph Kabila, yashyizeho mu mpera z’icyumweru gishize Guverinoma y’Ubumwe bw’Igihugu.

Iyi Guverinoma yari itegerejwe mu gihe cy’umwaka igizwe n’abantu 48, bayobowe na Minisitiri w’intebe wari usanzweho Augustin Matata Ponyo.

Muri iyi Guverinoma, hagaragaramo amazina arindwi aturuka mu batavuga rumwe n’ubutegetsi buriho nk’uko tubikesha RFI.

Mu batavuga rumwe na Perezida Kabila binjiye muri Guverinoma harimo Thomas Luhaka na Germain Kambinga, abayobozi bo mu ishyaka rya MLC rya Jean-Pierre Bemba. Umwe Yungirije Minisitiri w’Intebe ashingwa iby’Amaposita, telefone n’Itumanaho undi ahabwa Minisiteri ishinzwe ingengo y’imari.

UDPS, Ishyaka rya Etienne Tshisekedi, Umunyapolitiki ukomeye mu kurwanya Kabila, ryo ryahawe umwanya umwe rukumbi. Daniel Madimba urikomokamo yahawe Minisiteri ishinzwe iby’ubushakashatsi.

Mu rusange, Abanyekongo nta mpinduka nini babonye muri Guverinoma yashyizweho kuko Perezida Kabila yagumishijeho amazina akomeye amushyigikiye.

Leta ya Congo yugarijwe n’ibibazo birimo iby’umutekano, aho igihugu gikize ku mutungo kamere (nk’amabuye y’agaciro) kibarurwamo imitwe myinshi yitwaje intwaro irimo umutwe wa FDLR.

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages