Lukonde yabivugiye i Genève mu Busuwisi, ahateraniye Inteko ya 149 y’Ihuriro ry’Inteko Zishinga Ametegeko ku Isi, inteko yatangiye tariki 13 Ukwakira ikazasozwa tariki 17 Ukwakira 2024.
Uyu mugabo wahoze ari Minisitiri w’Intebe, yavuze ko igihugu cye gifite gahunda yo guteza imbere ubwenge bukorano ariko ko bigoye kubera u Rwanda.
Ati “Nubwo hashyizweho izo gahunda zose mu guteza imbere siyansi, ntabwo bigerwaho nk’uko twifuza nko mu bijyanye n’umusanzu wacu mu guteza imbere AI, kubera ubushotoranyi dukorerwa no kwibwa umutungo kamere bikorwa n’ibihugu duturanye birimo u Rwanda.”
Amagambo ya Lukonde yatumye ahabwa urw’amenyo ku mbuga nkoranyambaga, ahanini abantu bashingiye ku birego RDC ihora ishinja u Rwanda ku bitagenda neza byose.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe yakoresheje umugani w’Igifaransa uzwi, ‘Heureusement que le ridicule ne tue pas!’, wagereranya n’uw’Ikinyarwanda ‘Uwapfuye yarihuse’.
Aha yashakaga kugaragaza ko nta soni na nke RDC isigaranye, kugeza aho ibibonetse byose bitagenda iwabo bishinjwa u Rwanda.
Uwitwa Joseph Edeba yavuze ko ikigaragara, RDC ikibaye cyose muri Congo kigiye kujya gishinjwa u Rwanda.
Ati “Ntibizabatungure ejo nibatubwira ko u Rwanda ari rwo rutuma ruhurura z’i Kinshasa zidakora. Uku kwigira ntibindeba ku bintu byose kw’abayobozi ba Congo guteye isesemi.”
Grace Ibanda we yanditse ati “Ikintu cyose bananiwe gukora gitwikirwa ubushotoranyi bw’u Rwanda kandi Perezida Tshilombo ari we wabiteye.”
Jeremie Bikungu we yanditse ati “Kuki abayobozi bacu bakomeza gukoza isoni igihugu kugeza aha? Bashinja ibintu byose u Rwanda nk’aho ari rwo rwanababujije kubaka imihanda cyangwa gucukura ruhurura”.
Imyaka itatu ishize abayobozi ba RDC bakoresha umwanya bafite iyo bagiye mu mahanga, mu gushinja u Rwanda ibitagenda byose bashingiye ku ntambara bakomeje gutsindwamo n’umutwe wa M23 mu Burasirazuba.
Heureusement que le ridicule ne tue pas! https://t.co/sDc9ZM38KK
— Olivier J.P. Nduhungirehe (@onduhungirehe) October 15, 2024
Pourquoi ces autorités peuvent continuer à humilier le pays jusqu'à ce niveau ??elles accusent le Rwanda même à l'occasion de rien comme si c'était le même Rwanda qui les empêche à construire nos routes ou curer nos caniveaux. N'importe quoi
— Jeremie Bikungu (@JeremieBikungu) October 14, 2024
Toute l'incompétence est justifier à l'agression que M. Tshilombo a créé lui-même.
Bande des racailles.— Grace IBANDA. (@Ibandagrace) October 14, 2024
Monsieur SAMA exagère.
Pas étonnant d'apprendre demain que le Rwanda nous empêche même de curer les caniveaux de Kinshasa à cause de l'agression.
Ce niveau d'irresponsabilité des autorités congolaises est dégoûtante.
— JOSEPH EDEBA (@JosephEdeba) October 14, 2024



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!