Ingabo za MONUSCO ziri muri iki gihugu kuva mu 1999 uretse ko zagiye zihindurirwa amazina. Kuri ubu bufite abasirikare bagera ku bihumbi 14.
Mu nama y’abarwanashyaka ba ‘Union Sacrée’, ihuriro ry’amashyaka ashyigikiye Perezida Félix Tshisekedi, iherutse kubera i Goma, Bahati yagize ati “ MONUSCO igomba kuva mu gihugu bwangu.”
Yakomeje avuga ko atiyumva uburyo MONUSCO imaze imyaka 22 mu gihugu ariko ikaba itarigeze ibasha kugira impinduka izana mu byo kugarura amahoro nk’uko VOA yabitangaje.
Ati “Twebwe ubwacu tuzibungabungira amahoro, umutekano n’ubusugire bw’igihugu.”
Uyu musenateri yavuze ibi mu gihe igihugu kimaze ukwezi kurenga kiri mu ntambara n’inyeshyamba za M23 zari zaratsinzwe mu 2013.
Buri mwaka MONUSCO itangwaho ingengo y’imari ya miliyari imwe y’amadolari ya Amerika. Ni bwo butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye buhenda kurusha ubundi ku isi.
Mu 2015 byavugwaga ko yari ifite abasirikare 19.815. Mu nama y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro, yabaye mu Ukuboza umwaka ushize, uyu mubare waragabanyijwe ugezwa ku basirikare ibihumbi 14.
MONUSCO ifite inshingano zo kurwanya inyeshyamba zihungabanya umutekano mu Burasirazuba bw’igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!