Mu ntangiriro za 2019 nibwo Félix Tshisekedi yasimbuye Kabila, ku buyobozi bwa RDC ariko akomeza kugira ijambo muri Politiki y’iki gihugu kuko ayoboye ishyaka rifite ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko.
Jeune Afrique yanditse ko Kabila agiye gushyira imbaraga mu bucuruzi bushingiye ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubworozi n’ubwikorezi bwo mu mazi.
Kabila asanzwe afite ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Ntara ya Tanganyika iyobowe n’umuvandimwe we, Zoe Kabila, guhera muri Mata. Aha hacukurwa amabuye ya lithium, zahabu na étain.
Uretse urwuri rwa Kingakati, Kabila kandi afite izindi nzuri yororeramo inka zisaga ibihumbi bitanu ahitwa Kimpese, ku kirwa cya Mateba n’ibindi bikorwa muri Pariki ya Kundelungu mu Ntara ya Katanga.
Uyu muyobozi kandi yubakishije ubwato butwara abantu n’ibintu mu kiyaga cya Tanganyika, kuva mu mujyi wa Kalemie kugera ku cyambu cya Kigoma muri Tanzania.



















TANGA IGITEKEREZO