Guverineri Perusi yasobanuye ko muri izi sosiyete ziganje mu duce twa Fizi, Mwenda na Shabunda, hari izigeze kugira ibyangombwa bizemerera gukora ariko zitakaza agaciro mu 2013.
Yagize ati “Twasanze muri izi sosiyete, zimwe zari zaraherewe i Kinshasa ibyangombwa binyuze mu nzira zitari zo, kandi mu by’ukuri ibyo zari zifite byararangiye mu 2013, 2014 na 2016.”
Uyu muyobozi yasobanuye kandi ko hari sosiyete esheshatu z’Abashinwa ndetse n’amashyirahamwe atatu byari byarahagaritswe muri Kivu y’Amajyepfo ariko byongera gukora mu buryo butemewe.
Yatangaje ko ubuyobozi buzafata ingamba zigamije guca intege sosiyete z’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro zikora mu buryo butemewe n’amategeko, cyane ko zikomeje guteza RDC ibibazo.
Ku kibazo cy’izi sosiyete z’Abashinwa by’umwihariko, Guverineri Perusi yasobanuye ko yamaze kumenyesha Ambasaderi w’u Bushinwa muri RDC iki kibazo kugira ngo impande zombi zifatanye mu kugikemura.
Ikibazo cya sosiyete z’Abashinwa zicukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko kigaragara no mu zindi ntara zikungahaye kuri uyu mutungo kamere, by’umwihariko Ituri.






Ibitekerezo 0