Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP dukesha iyi nkuru bitangaza ko kuwa gatanu w’icyumweru gishize, Guverinoma y’u Bubiligi yatangaje ko mu minsi ya vuba icyo gihugu kizohereza itsinda ry’abasirikare umunani (8) mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bakazafasha kongera ubushobozi bw’ingabo zishinzwe gutabara aho rukomeye (Brigade de Réaction Rapide).
Abo basirikare 8 bazakorera i Kindu mu Murwa mukuru w’Intara ya Maniema, bakazatoza izo ngabo kuva muri Mata kugeza muri Kamena.
Minisitiri w’ingabo Steven Vandeput yatangaje ko abo basirikare 8 bazaba bafite inshingano y’ibanze yo gutera ingabo mu bitugu Burigade ya 31 y’ingabo zishinzwe gutabara aho rukomeye.
Iyo Burigade yashinzwe n’u Bubiligi hagati y’umwaka wa 2008 na 2014, ikaba igizwe na Batayo eshatu.
Imyitozo abo basirikare boherejwe gutanga muri RDC izanakurikirwa n’indi y’itsinda ry’abasirikare 150 b’Ababiligi, bazaba bazanywe mu myitozo mu gihe cy’ukwezi kumwe hagati y’Ugushyingo n’Ukuboza nk’uko byakomejue bitangazwa na guverinoma ya Minisitiri w’Intebe Charles Michel.
Imitwe yitwaza intwaro iri ku isonga mu guhashywa n’izo ngabo zizatozwa n’Ababiligi, ni FDLR urwanya Leta y’u Rwanda n’indi mitwe nka ADF-Nalu n’indi ifatwa nk’ipfundo ry’Umutekano muke muri aka karere.
Ibyo bitangajwe mu gihe Umuryango w’Abibumbye wateganyaga kuvana ingabo za wo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, dore ko n’igihe cy’ubutumwa zari zahawe cyarimo gisatira indunduro, akaba ari yo mpamvu hatangiye gutekerezwa ingabo zizasimbura kandi zibifitiye ubushobozi.























TANGA IGITEKEREZO