Umudepite watorewe guhagararira Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Juvénal Munobo, yahamagariye abayobozi b’inzego z’ibanze n’abaturage muri iyo ntara gufasha ingabo za Loni, MONUSCO, n’iza Leta ya Congo, FARDC mu gikorwa cyo kwambura ingabo z’umutwe witwaje intwaro urwanya Leta y’u Rwanda kuko ari bo bazi aho bihishe.
Radiyo Okapi yatangaje ko nyuma y’uko Depite Munobo yatowe ku wa 6 Mutarama yashimagiye ko abayobozi b’inzego z’ibanze muri Kivu y’Amajyaruguru, bazi aho FDLR yihishe bagomba kwinjira mu gikorwa cyo kwambura intwaro FDLR.
Munobo yizera ko inzego z’ibanze muri Kivu y’amajyaruguru zakora akazi gakomeye ziramutse zitabajwe muri icyo gikorwa.
Yagize ati “Icy’ingenzi mbona ni uko abayobozi b’inzego z’ibanze bakwinjira muri iki kibazo, abayobozi ndetse n’abandi bavuga rikijyana muri aka gace, bazi neza aho FDLR yihishe. Ndizera neza ko uku kwinjira mu kibazo kw’inzego z’ibanze gushobora gufasha cyane ku buryo umubare w’abemera gushyira intwaro hasi ku bushake uba munini”
Depite Munobo kandi yagaragaje impungenge ze z’uko ibikorwa byo kwambura intwaro FDLR bikomeza gutinda. Itariki Ntarengwa yo gushyira intwaro hasi ku bushake yari yahamwe FDLR yarangiye ku ya 2 Mutarama 2015.
Biteganyijwe ko hagati muri uku kwezi hazaba Inama y’Umuryango w’Ibihugu byo mu karere k’Ibiyaga Bigari, ICGLR ikiga ku kwambura intwaro uwo mutwe uri mo n’abasize bakoze Jenosede Yakorewe Abatutsi mu 1994.



















TANGA IGITEKEREZO