Mu kiganiro n’ abanyamakuru cyabereye i Lubumbashi mu ntara ya Katanga, Marie Olive Lembe Kabila, yemeje ko ataziyamamariza kuyobora igihugu nk’ uko byari bimaze iminsi bivugwa.
Lembe Kabila afatwa nk’ umugore w’ umugira neza, ku buryo bamwe bari batangiye kuvuga ko ashobora kwiyamamariza kuyobora igihugu agasimbura umugabo we Joseph Kabila.
Lembe kandi aherutse gutangiza igikorwa cyo gutanga ubuvuzi ku buntu, ku bantu batishoboye. Gusa ariko n’ ubwo we yakoze ibi hari abari batangiye kubihuza n’ umugambi wo gushaka amajwi mu matora y’ umukuru w’ igihugu.
Yaje kubihakana avuga ko nk’ umufasha w’ umukuru w’ igihugu aba agomba gushaka umuti ku bibazo byose abaturage bafite. Yakomeje avuga ko nk’ umugore, agomba kujyana na gahunda zose z’ iterambere igihugu gifite.
Lembe Kabila ngo arebera kuri mugenzi we Marie Antoinette Mobutu , wahoze ari umufasha wa Marechal Mobutu, witabye Imana mu 1977, nawe wari umugore w’ umunyamurava kandi ugira urugwiro.
Nkuko 7sur7 dukesha iyi nkuru ibivuga, ngo muri iyi gahunda y’ ubuvuzi n’ ubujyanama ku buntu yatangijwe na Olive Lembe Kabila, yibanze cyane ku batuye Intara ya Katanga igamije gufasha cyane abaturage kuboneza urubyaro no gutanga ubundi buvuzi, aho hagati yo kuwa 30 Werurwe n’ uwa 30 Mata 2015, bivugwa ko hakiriwe abarwayi basaga 33.788 aho abagera kuri 3.582 bakaba barabazwe naho 3 bitaba Imana.



















TANGA IGITEKEREZO