Nk’uko OMS yabitangaje kuri uyu wa Gatanu, ni umugabo uri mu kigero cy’imyaka 40 byatanagjwe ko yakundaga kuvugana n’uwitabye Imana mu Ukuboza 2019 azize iyo ndwara.
Ibiro by’uyu muryango i Genève, byatangaje ko hamaze kugaragara abafite ibimenyetso bya Ebola 41 guhera tariki 18 Ukuboza, mu gihe cumi na babiri baketsweho iyi ndwara mu minsi irindwi ya mbere y’uyu mwaka, mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri.
OMS ivuga ko kugeza ku wa 7 Mutarama umubare w’abamaze gukekwaho Ebola wari 3.392, barimo 3.274 byemejwe ko bayanduye na 2.235 yahitanye.



















TANGA IGITEKEREZO