Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo yigenga y’amatora mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Raphael Akilimali, yashinje uyu Munyarwanda kugira ubwenegihugu bubiri binyuranyije n’Itegeko Nshinga rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akajya kwibaruza kuri lisiti y’itora.
Nk’uko itangazamakuru muri Congo ryabigarutseho, Yousouf Ntamuheza Munyabugingo wavukiye i Gatsibo kuwa 1 Mutarama 1974, yasanganywe pasiporo yatangiwe i Kigali kuwa 8 Gicurasi 2014, akaba yarinjiye i Goma kuwa 26 Gashyantare avuga ko agiye gusura abantu, ajya mu gace kitwa Rwasama.
Yafashijwe n’umwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze kubona ibyangombwa byerekana ko yavukiye i Masisi kuwa 1 Mutarama 1974, nyuma ajyana n’abaturage batatu bo guhamya ko ari uw’aho kugira ngo yemererwe kwiyandikisha kuri lisiti y’itora. Kugira ngo abigereho hagakekwa ko hatanzwe ruswa.
Mu gihe ibikorwa by’ibarura ry’amatora bikomeje, kuwa 16 Gashyantare 2017 i Goma harekuwe abantu 17 bikekwa ko ari Abanyarwanda bahafatiwe kuwa 7 Gashyantare 2017 bakekwaho gutunga amakarita y’itora yo muri icyo gihugu. Barekurwa byemejwe ko ari Abanyekongo ahubwo bibera mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO