Ayo mabandi yinjiye mu rugo rw’Umuryango wa Lumumba mu ijoro ryo kuwa Kane rishyira kuwa Gatanu yitwaje imbunda.
Francois Lumumba, umuhungu mukuru wa Patrice Lumumba, yatangaje ko abajura binjiye ari nka batanu, umukobwa wabo muto Julianna agerageje kubuza abo bajura, bamukubita ikibuno cy’imbunda mu mutwe baramukomeretsa.
Nubwo abakoze ibyo bataramenyekana, Daily Monitor yatangaje ko agace ka Gombe muri Kinshasa ari naho umuryango wa Lumumba utuye gasanzwe kazwiho ubujura, dore ko habarizwa ibyicaro bikuru by’ibigo by’imari bikomeye ndetse na za Ambasade z’ibihugu.
Patrice Lumumba afatwa nk’intwari ya Congo ndetse na Afurika kubera uburyo yarwanyije abakoloni b’Ababiligi ashaka ko igihugu cye kigira ubwigenge.
Lumumba, niwe Minisitiri w’Intebe wa mbere watowe n’abaturage muri icyo gihugu mu mwaka wa 1960, aza guhirikwa ku butegetsi nyuma gato yicwa arashwe urufaya rw’amasasu, mu rupfu bivugwa ko rwagizwemo uruhare n’urwego rw’ubutasi rwa Amerika, CIA.



















TANGA IGITEKEREZO